• Amakuru / MU-RWANDA
Ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugarama,Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana Akarere ka Nyanza, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse maze umusore biba ngombwa ko asaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke maze arinangira yanga gutaha ahubwo ahitamo kwiyahura yifashishije ibinini.

Amakuru akomeza avuga ko umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura niko kwihutira kumukumira.

Umusore yagize ubwoba yihutira kujya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa nawe ati”Yego”.


Banabajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa nawe ati”Oya”.

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka  ko yahabwa  amafaranga 15000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke nkuko Umuseke ubitangaza

Ni mu gihe  umuhungu yemeraga  gutanga amafaranga 8000 frw gusa.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo , bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.

Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi micye, amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments