Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yahawe umuburo wo gukaza ubushishozi mu gusuzuma inkomoko y’amafaranga y'inkunga ikoresha, kugira ngo hatazagira ayo bakoresha akomoka ku mitwe y’iterabwoba (ibyihebe) cyangwa aturuka ku bikorwa by’iyezandonke.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025, mu biganiro byahuje uru rwego n’imiryango itari iya Leta (NGOs) ikorera mu Rwanda n’iy’amahanga, byibanze kuri politiki nshya yo kurwanya iterabwoba n’iyezandonke byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC).
Iyi miryango isanzwe ishyigikira iterambere ry’Igihugu binyuze mu gukusanya inkunga zituruka mu bigo by’abikorera, ibihugu, imiryango mpuzamahanga, abagiraneza baba abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango y’abagiraneza, mu ishoramari riciriritse, mu nguzanyo n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko mu baterankunga b’iyo miryango harimo abashobora kwiyambika uruhu rw’intama kandi ari ibirura, aho abakora imitwe y’iterabwoba n’ibindi byaha bigamije guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda bashobora kunyura muri izo nkunga bakinjiza umugambi wabo mubisha mu gihugu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Kazaire Judith, avuga ko mu igenzura ryakozwe basanze benshi mu bagize NGOs bataramenya bihagije uburyo bwo kwirinda amafaranga ashobora kuba akomoka mu bikorwa bibi.
Ati:"Twabonye ko hari ubumenyi buke mu gukumira no kurwanya ibyaha by’iyezandonke cyangwa iterabwoba. Nta miryango twasanze yabisanzwemo, ariko iyo ubumenyi butaboneka ibyago byo kugwamo bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose."
Uyu muyobozi yasabye abakorera iyo miryango kujya basura imbuga za murandasi z’Umuryango w’Abibumbye, zigaragaza imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’iterabwoba, kugira ngo bamenye abo bakwiye kwirinda.
Yagize ati:"Abaterankunga biterabwoba ntibaza babyivugira. Turasaba ko NGOs zakwifashisha n’urutonde rugaragazwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano, rugaragaza imitwe ikora ibikorwa by’iterabwoba."
Abayobozi b’imiryango itari iya Leta bavuga ko hakiri imbogamizi mu kumenya inkomoko y'amafaranga y’inkunga bahabwa.
Umuyobozi wa Never Again Rwanda (NAR), Nkurunziza Joseph, avuga ko badafite amakuru ahagije ajyanye n'inkomoko y'amafaranga bahabwa.
Yagize ati:"Akenshi ntabwo tuba dufite amakuru ahagije. Hari abaza bakadutera inkunga ku giti cyabo cyangwa binyuze mu mapiganwa, ibyo bigatuma bigorana kubagenzura."
Mu gihe Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Imiyoborere myiza n’Uburenganzira bwa muntu, Rwagasore Noel, we avuga ko bitoroshye kumenya inkomoko y'amafaranga bahabwa.
Ati:"Ntabwo byoroshye kumenya inkomoko y’inkunga duhabwa kuko twe nta rwego rw’ubutasi tugira."
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, yahurije ku kuba igiye gukorana bya hafi n’inzego za Leta zishinzwe ubutasi kugira ngo hato hatagira ababaca mu rihumye bakayishora mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba.
Imibare igaragagazwa n'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa imiryango mvamahanga itari iya Leta 217 mu gihe imiryango Nyarwanda itari iya Leta irenga 2000.
Like This Post?
Related Posts