Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, Nibwo mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka, mu Kagari ka Sibagire, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.
Ni amakuru yahamijwe n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, aho yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byose birashya birakongoka.
Ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 n’ibihumbi 700."
SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba byatewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.
SP Twizeyimana avuga ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.
Like This Post?
Related Posts