• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gihe hari abantu bakunda kuvuga ko bamwe mubaturiye amarimbi bahorana ubwoba bw’uko abapfuye bashobora guhinduka imyuka mibi (abazimu) bamwe baturage  bo mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, ntibemeranya nabo kuko iyo ari imyemerere ikocamye.

Hirya no hino abantu bakunda kujya impaka zishingiye ku myuka mibi, aho hari n'abadatinya kugaragaza cyangwa kuvuga ko abapfuye bashobora kuvamo abazimu bagirira abantu nabi cyakora ababihakana cyane cyane Abakirisitu bakabihakana bashingiye ku byanditswe byera ( Bibiliya), bifashishije igitabo cy'Umubwiriza 9:5,6.

UMUBWIRIZA 9:5. Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa. 6.Urukundo rwabo n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y'ijuru byose, kugeza ibihe byose".

Mu rwego rwo kumenya ukuri kuri iyi ngingo, Bplus TV yasuye bamwe mu baturiye irimbi rya Nyamirambo, igirana nabo ikiganiro cyagarutse ku bivugwa gusa bahuriza ku kintu kimwe cyuko " ibivugwa ari ibihuha bidafitiwe gihamya igaragaza ko abazimu batuye mu irimbi".

Rwemayire Kamire umaze imyaka isaga Makumyabiri aturiye irimbi rya Nyamirambo, yatangarije Bplus TV ko ubwo yahaturaga bwa mbere we n'umuryango we babanje kugira ubwoba ubwo bari bagiye kuhazana umushinga wo kuhashyingura ariko ngo muri iki gihe cyose ahabaye ntakigeze kimubaho kijyanye n'ibivugwa.

Yagize ati " Aha hantu mpatuye imyaka isaga 20. Urabona ko ntuye hafi y'irimbi ariko ntakigeze kimbaho ndetse kandi ubwoba bwagiye bushira, ubwo rero ibivugwa ni ibinyoma".

Undi nawe ati" Hari abadashobora kuhanyura bwije cyane kubera gutinya abazimu, imyuka mibi ishobora kuvamo ikakwinjiramo. Hateye ubwoba cyane ko hari abagiye bahimuka kubera ubwoba".A
 
Andi makuru BTN yamenye ni uko muri iri rimbi ryo mu Rugarama, bishimira ko nta bapfumu n’abacuraguzi bakibaraza amajoro bagiye kuhakorera imihango gakondo nkuko mbere bakundaga kuhabona umuriro n’umwotsi nijoro rimwe na rimwe bakanaribonamo abantu bafite imbabura n’inkoko n’ibindi basa nk’aho bari kurikoreramo imihango yo kuragura, bikabatera ubwoba.

Kuba aba bantu batakihagera, byaturutse ku barinzi bashyizwe ku irimbi ku buryo uhaje wese aba afite impamvu yumvikana.

Iri rimbi ririmo ibice bibiri (icy'abakirisitu n’abasiramu), ni rimwe mu marimbi ashyiguyemo abantu benshi kuva ryatangira gukoreshwa mu 1960.

MANIRAHARI Jacques/Bplus TV i Kigali
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments