• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, mu Kagari ka Karuruma, Mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, baratabariza umugabo witwa Alphonsi watawe muri yombi n'inkeragutabara mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, ashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 8 kandi ntabimenyetso.

Umugore witwa Tuyishimire Yvette washakanye n'uyu mugabo Alphonse ufunzwe, aganira na BTN, yavuze ko yatunguwe no kubona inkeragutabara zije zigafata umugabo we zikamujyana ntacyo zivuze noneho undi abajije baramwihorera cyakora abakurikiye ahura nabo bagarutse bamubwira ko akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 8 wo k'umugabo witwa Kazungu.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umugabo we yatwawe mu buryo binyuranyije n'amategeko kubera ko isaha bavuze ko yamusambanyije ku isaha ya Saa Moya z'umugoroba kandi icyo gihe yari aragiye ihene.

Yagize ati " Nagiye kubona mbona inkeragutabara ziramufashe, akokanya mbajije baranyihorera cyakora nkurikiye mpura nabo bagarutse bambwira ko akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 8 wo kwa Kazungu. Bavuze ko yamusambanyije Saa Moya kandi icyo gihe yari aragiye ihene, twari kumwe".

Abaturanyi b'uyu muryango ufite umwana bivugwa ko yahohotewe na Alphonse, babwiye BTN ko uyu mugabo wafunzwe arengana bashingiye ku kuba umwana ubwo yakubitwaga na se umubyara, ngo yariraga avuga ko ari umugabo ufite ubwanwa bw'inshi wafashe igitsina ke akagiseseka mu gapipi ke(igitsina ke) kandi mu byukuri uwo mugabo ushinjwa ntabwanywa afite kuko yari yabwogoshe ku wa Gatandatu w'icyimweru gishize.

Umubyeyi ucumbikiye mu nzu umuryango uvukamo uyu mwana bivugwa ko yasambanyijwe, yatangarije BTN ko Alphonse ashobora kuba abeshyerwa bitewe nuko atigeze ahagera icyo gihe cyane ko atajya apfa kuhakandagira ngo ahatinde uretse kuhaca.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kubaza ubuyobozi bw'umurenge wa Gatsata niba iki kibazo bukizi ndetse niba buzi aho uyu mugabo Alphonse afungiye, ntibyamukundiye kuko inshuro zirenze imwe yahamagaye umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge ntiyitabye telefoni.

Aba baturage bakomeza basaba Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB gukora iperereza kuri iki kibazo kuko hari igihe haba harimo akagambane dore ko iyi miryango yombi isanzwe ifitanye amakimbirane.

Mu gihe inzego runaka zigize icyo zitangaza kuri iki kibazo, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments