• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri iko Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Nibwo mu Kagari ka Rwoga, mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, hatangiye ku mvikana inkuru y'urupfu rw'umugore witwa Mukandanga Uwingeneye, bikekwa ko yishwe n'umugabo we amutemesheje umuhoro.

Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera baganiriye na BTN, bavuze ko mbere yuko nyakwigedera yitaba Imana, yari yabanje kugirana amakimbirane n'umugabo we, wari wagaragaye ahishe umuhore imbere mu ikote.

Abamubonye mbere yuko apfa, ngo babanje kumva bombi batongana ahubwo nyuma baza gutungurwa no gusanga umugore yapfuye.

Umwe Ati" Byadutunguye pe! Kuko hari haciyeho akanya gato tubumva batongana".

Umusaza usanzwe ari umuturanyi w'uyu muryango, yatangarije BTN ko uyu mugabo ukekwaho kwivugana umugore we amutemye, ngo yakundaga gushwana cyane n'umugore we ku buryo rimwe na rimwe yahukaniraga iwabo gusa bwa nyuma uyu mugabo yagiye kumucyura baramumwima noneho akomeje gutakamba bamuca icyiru cy'inzoga litiro 15 ndetse na litiro 15 z'umutobe kugirango bamumuhe.

Agira ati "  Nyakwigedera yakundaga kwahukanira iwabo yewe umugabo we akajya ahora kwa sebukwe yinginga ngo basubirane. Bwa nyuma ejo bundi nabwo yagiye kumucyura bamubera ibamba cyakora bamuca icyiru cy'inzoga litiro 15 ndetse na litiro 15 z'umutobe kubwo amahirwe baramumuha".

Andi makuru BTN yamenye, avuga ko ukekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro, ngo nyuma yuko apfuye, yahise yijyana kuri RIB.

Aba baturage basaba ko ubuyobozi bwazana mu ruhame ukekwaho kwica umugore hanyuma bakamubaza icyaba cyamuteye kumwica ndetse akanahanwa hisunzwe amategeko ku buryo abera abandi urugero.

BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Kabagari ntibyayikundira gusa nihagira amakuru mashya atangazwa izabigarukaho mu nkuru ziri Imbere.

Umurambo wa nyakwigendera usize abana batanu, wahise ujyanwa ku bitaro bya gitwe kugirango ukorerwe isuzumwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments