• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Nibwo abanyeshuri basaga ibihumbi 235 bo hirya no hino mu gihugu, batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, bifurijwe intsinzi n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi Dr Gaspard Twagirayezu wabitangirije ku mugaragaro kuri Site ya GS Remera Protesta iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Mbere yuko abanyeshuri batangira gukora ibizamini bya Leta kuri iyi site ya GS Remera Protesta, babanje kumva impanuro z'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, wanabifurije ishya n'ihirwe ndetse anabasobanurira ko nk'urubyiruko hari byinshi bitezweho bizabateza imbere n'igihugu muri rusange.

Kuri iyi site ya GS Remera Protesta hakoreye abanyeshuri b'icyiciro rusange n’amashuri yisumbuyeb'ibigo bibiri by'amashuri bya King David Academy na GS Remera Protest.

Uwase Kevine wiga mu rwunge rw'amashuri rwa Remera Protest, aganira n'itanzamakuru ririmo Bplus TV na BTN, yavuze ko kimwe na bagenzi be biteguye gutsinda bakanyomoza imbogamizi bahuye nazo dore ko gahunda ashyize imbere ari ukuzamura abana b'abakobwa.

Yagize ati" Twiteguye gutsinda ku rwego rwo hejuru bikadufasha kunyomoza abaduca intege, aho bavuga ko abakobwa ntabushobozi bafite bwa siyansi. Ndashaka kwiga nkazashinga Hoteli izakorwamo n'abiganjemo igitsinagore cyane"

Ngamije Kejina Raija, wiga muri King David Academy , wifuza kuzavamo umukuru w'igihugu cyangwa umuganga nawe ashimangira ko ntakabuza intsinzi bamaze kuyibona bitewe nuko bateguwe bihagije.

Agira ati" Twarateguwe cyane n'abarimo abarimo bacu bityo rero ntakabuza tugomba gutsinda cyane. Nize mfite intego yo kuzaba umukuru w'Igihugu cyangwa umuganga uvura indwara z'uruhu kuko iri mu bibazo biriho ku isi kandi bimbabaza".

Minisitiri w’Uburezi Dr Gaspard Twagirayezu watangije ku mugaragaro ikorwa ry’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu cyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, aganira n'itangazamakuru yasabye ababyeyi gukomeza kuba hafi cyane abanyeshuri muri iki gihe cy'ibizamini bya Leta.

Ati" Abanyeshuri nzi neza ko bateguwe kandi nabo biteguye neza. Bagomba gukora neza, bubahiriza amabwiriza ndetse ari nako barushaho kugera ku ntego zabo ariko banabifashijwemo n'ababyeyi iteka duhora dusaba kuba hafi yabo buri munsi".

Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi muri NESA ukuriye ishami rishinzwe ibizamini, yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bazafatwa bakopera bazahanwa.

Ati" Abazafatwa bakopera bazafatirwa ingamba noneho nihagira ibimenyetso bigaragaza ko bakoperaga amanota yabo birumvikana ko atazasohoka".

Biteganyijwe ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange bazakora ibizamini bangana na 143,842 barimo abahungu 63,546 n’abakobwa 80,298, bo mu bigo by’amashuri 1,968. Bazakorera kuri site z’ibizamini 681.

Ni mu gihe abanyeshuri 56,537 bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23,651 b’abahungu na 32,886 b’abakobwa, bose baturuka mu bigo by’amashuri 857, bakazakorera kuri site 516.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bangana na 30,922 ni bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16,842 n’abakobwa 14,080, baturuka mu bigo by’amashuri 331. Bazakorera kuri site z’ibizamini 201.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bazakora ni 40,68, abo barimo abahungu 1,798 n’abakobwa 2,270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bazakora ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.’

Biteganyijwe ko uyu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 hazakorwa ibizamini 288 birimo 11 byo mu cyiciro rusange, 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Muri rusange uyu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri 438,571 barimo abakobwa 241,433 n’abahungu 197,138 nibo bitagenyijwe ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ibisoza amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye.
  Elevanie Bayisenge, Umuyobozi wa GS APADE(hagati)  afungura ibizamini
Meya Samuel Dusengiyumva(ibumoso) ahagaragaranye na Minisitiri w’Uburezi Dr Gaspard Twagirayezu 


Umuyobozi w’Umujyi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva atanga ibizamini





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments