-
Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Nibwo ku muhanda wa Southern Bypass i Nairobi mu gihugu cya Kenya, habereye impanuka y'imodoka yapfiriyemo abantu babiri abandi batatu bakomereka bikomeye.
Abatangabuhamya babonye iyi mpanuka iba, bavuze ko umushoferi w’imodoka nini {ikamyo) yananiwe kugenzura imodoka ye bituma igonga izindi modoka. Umushoferi w’imwe mu modoka zagonzwe yatakaje ubuzima ndetse n’umugenzi bari kumwe na we ahasiga ubuzima.
Abakomeretse bakuwe mu modoka zabo n’inzego z’ubutabazi ndetse bahita bajyanwa kwa muganga. Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.
Ni amakuru kandi yahamijwe na Polisi, aho yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ihurirana ry’ibinyabiziga ku buryo butunguranye.
Like This Post?
Related Posts