Hari amakuru avuga ko ibyo akurikiranyweho bidafitanye isano n’imirimo yakoraga ubu muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ahubwo ko byaba bifitanye isano n’aho yakoraga mbere muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeye ko iperereza ryatangiye. Ati “ Nibyo koko Jeanne d’Arc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kugira ngo bitabangamira iperereza.”
Yavuze ko ari gukurikiranwa adafunzwe, ko icyemezo cyo kumufunga kizafatwa ku byo iperereza rizagaragaza.
Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena nibwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005) nkuko Igihe kibivuga.
Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.