Iki kigo kitwa CORPORATE INSTITUTE OF STRATEGIC RESEARCHERS ( CISR), Mbere yuko kiguha impamyabumenyi cyangwa kukwambika ikamba ndetse n'umudari, kirabanza kikagusura kigakora ubugenzuzi niba wujuje ibisabwa ndetse kikanakora ubushakasha kifashishije abagukurikira.

Dr Nyirahabineza (iburyo) nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi ya Dr
Dr Nyirahabineza Gerturde, ushimira cyane abayobozi b'ibitangazamkuru, bamwizera bakamuha umwanya wo gutambutsaho ibiganiro bye, Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, yatangaje ko aterwa ishema n'ibiganiro akora bitewe nuko bifasha imiryango itari mike dore ko hari ibayigize baba bafashe umwanzuro wo gutandukana byemewe n'amategeko ariko inyigisho ze zikabagarura ku murongo bakiyunga.
Yagize ati" Mbere na mbere ndashima cyane abayobozi b'ibitangazamakuru ntambutsaho inyigisho zanjye zigamije kubaka Umuryango Nyarwanda, Nterwa ishema n'ibiganiro nkora bitewe nuko bifasha imiryango itari mike dore ko hari ibayigize baba bafashe umwanzuro wo gutandukana byemewe n'amategeko ariko inyigisho zanjye zikabagarura kuko nkuko mbyigisha ntawe ukwiye kwica undi bitewe n'amakimbirane".
Umunyamakuru amubaza uko yakiriye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro yahawe na CISR, yavuze ko ashimira cyane abamugiriye icyubahiro bakamubonamo ubushobozi ndetse ko yishimye kandi ari icyubahiro ku Rwanda kuko bigaragaza agaciro amahanga aha Umuryango Nyarwanda cyane ko hari ibihugu byinshi biwigiraho byu mwihariko ibiganiro akora.
Ati" ndashimira cyane CISR yangiriye ikizere, igaha agaciro inyigisho ntanga ndetse ni icyubahiro ku Rwanda. Amahanga aha agaciro Umuryango Nyarwanda".
DR Nyirahabineza, anenga cyane abahembera amakimbirane ashingiye ku mitungo, aho avuga ko bamwe batakigira ubumuntu ngo bashakane bashingiye ku rukundo ahubwo bagashakana bashingiye ku mitungo cyangwa umwe muri bo umwe akavunisha undi imitungo, ikanyerezwa mu bidafitiye inyungu urugo.
Kimwe na DR Nyirahabineza, hagendewe ku ubunararibonye afite mu kunga ingo z'abashakanye, aho byakunze kugaragara ko hari abo yungaga bakabana neza mu gihe bari bafashe umwanzuro wo guhana gatanya.
Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza magingo aya uyu mubyeyi, Dr Shangazi Jane, aracyakora ibiganiro binyuze mu itangazamkuru bigamije kubaka, kunga imiryango y'abashakanye ndetse no guha inama abitegura gushinga urugo, Aho muri uyu mwaka wa 2007 yakoraga ku Gitangamakuru cy'Igihugu, RBA, Ishami ry'i Nyagatare( Radiyo y'Abaturage ya RC Nyagatare).
Mu mwaka wa 2016 yakomereje inyigisho ze kuri Radio 10 noneho muri 2019 agirwa Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda).