Izabarera Theoneste, umukuru w'Umudugudu wa Giheka, avuga ko Umuganura uhuza abatari bake byu mwihariko ku mwero w'ibihingwa ariko nanone abakababazwa nuko hari abana batamenya ibijyanye n'umuco cyakora muri Giheka hatangiye gufatwa ingamba.
Mukamurinda Dapflosa, wizihirije bwa mbere umuganura ku ngoma ya Cyami ndetse anahiturirwa inyana y'ibihogo, yatangarije Bplus TV ko hambere hari ibihingwa ariko magingo aya bisa nk'ibyazimiye.
Yagize ati" Bwambere nizihirije Umuganura ibwami kwa Rudahigwa, icyo gihe twararyaga, tukabyina, tukizihirwa ndetse umwami akagabira abaturage inka, nanjye yampaye inyana y'ibihogo gusa uyu munsi ibyo twabonaga ntibiboneka magingo aya".
Umunsi w’Umuganura mu mwaka wa 2024 ku rwego rw'igihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.’
Inzira y’umuganura ni imwe mu Nzira 18 zari zigize inzira z’ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami.
Umuganura watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya cyenda, hanyuma wongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).
Waje kugirwa ihame ridakuka mu kinyejana cya 16 ubwo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoraga u Rwanda rwari rwarigaruriwe nyuma y’amacakubiri yatumye Umwami Ndahiro Cyamatare yicwa n’ababisha n’ingoma yarwo, Rwoga, ikanyagwa n’abanyamahanga.
Amafoto:
Mukamurinda Daphrose aganira na Bplus TV
Uwamaliya Nadia, umukuru w'Umudugudu wa Gicikiza aganira n'itangazamakuru
Patrick Mazimpaka, Gitifu w'Akagari ka Kagugu(ibumoso) arikomwe na SEDO
Umwami n'umwamikazi bari bagaragiwe nk'ikimenyetso cy'umuco
Itsinda ry'abakuru b'imidugudu igize Akagari ka Kagugu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles(Hagati)
Imidugudu yahize indi yahawe ishimwe
Amafunguro gakondo yagaburiwe