• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, Nibwo umusore wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo, mu Mudugudu wa Nyakabare, yishe atemye Ndagijimana Jacques w'imyaka 32 biturutse ku makimbirane yo mu muryango.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera, babwiye BTN ko mbere yuko yicwa yabanje gusezeranya umugore we bashakanye ko ari bumwice amutemesheje umuhoro kubera ko ngo amuca inyuma.

Umukobwa witwa Aline uvukana n'uwishe nyakwigendera, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko musaza we kugirango amwice byatewe nuko uyu mugabo yaje ahari umugore we afite umuhoro ababwira ko ntawumucika atamutemye.

Yagize ati" Ndagijimana kugirango musaza wanjye amwice byatewe nuko yabanje kumukanda intoki noneho musaza wanjye biramubabaza ngiye kumva numva ahamagaye umuntu amubwira ko yigemuye kuko yishe umuntu".

Undi muturage yavuze ko uyu mugabo watemwe agapfa yari nk'igihazi kuko ntawe yatinyaga cyane cyane umugore we bahoraga bashwana bapfa ko umugore we amuca inyuma.

Aba baturage nubwo bahamya ko uwapfuye atemeshejwe umuhoro yashakaga kwicisha abantu, baranenga cyane uyu musore wakoze igikorwa kitari kiza kuko kwihorera bidakemura ikibazo.

Umunyamakuru yagerageje kubaza ubuyobozi bw'Umurenge wa Mukingo niba iki kibazo bukizi ntibyamukundira kuko inshuro zose yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge ntiyafashe telefoni.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru

Mahoro Samson/BTN TV i Nyanza
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments