• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024, Nibwo umugore wicururizaga muri santeri ya Kamenge, mu Mudugudu wa Bihinga, Akagali ka Kabarore, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, yajugunywe n'abagizi ba nabi bikekwa ko bamujijije kwiba umwe muri bo.

Bamwe mu baturage batuye aho uyu mugore uzwi nka Karara Kagenda kubera akunda kugenda ijoro, baganira na BTN TV, bavuze ko amakuru yamenyekanye ubwo bumvaga aborogera mu bwiherero bwa Metero 15 yari yajugunywemo, noneho bamubajije icyahamugejeje avuga uko byamugendekeye.

Yagize ati " Hari umusore duherutse gusambana wazanye n'abandi basore babiri, baje bambwira ngo "Duhereze radiyo yacu na telefoni" ndabatsembera kuko ntabyo nigeze niba ariko banga kunyumva ahubwo batangira kunkubita bigera nubwo bafata bantemesha imihoro ku bice bitandukanye by'umubiri wanjye".

Akomeza ati" Nyuma yo kuntemagura banjugunye mu bwiherero bw'inzu y'umusore uri hafi kuyishakiramo umugore".

Aba baturage babwiye BTN ko atari ubwa mbere uyu mugore ahemukirwa biturutse ku ngeso ye mbi yo gusenya ingo atwara abagore bagenzi be abagabo bityo baboneraho gusaba ubuyobozi gufata umwanzuro wo kumwirukana aho atuye agasubira iwabo mu Karere ka Kayonza mu gihe yaba yatoye mitende.


Andi makuru BTN yamenye ni uko umusore ukekwaho kugirira nabi iyu mugore na bagenzi be babiri bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano mu gihe uwajugunwe mu bwiherero yajyanwe kwitabwaho mu bitaro bya Kiziguro.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi buratangariza BTN kuri iki kibazo nihagira andi makuru mashya atangazwa kuri ubu bugizi bwa nabi BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments