Uyu mugabo yakomeje atangariza Bplus TV ko ikibazo cye cyabaye ingutu nyuma yuko umugore we amutanye abana babyaranye akajya gushakana n'undi mugabo kubera kutihanganira ubuzima bubi umuryango we wari ubayemo.
Iki kibazo kandi Dusabimana avuga ko ubuyobozi bukizi ari naho ashingiraho asaba inkunga Leta irimo umusarani wifashwishwa n'abafite ubumuga nubwo hari inkunga yigeze guhabwa y'amafaranga Ibihumbi 100 Frw.
Akomeza ati" Ikibazo cyanjye nakigejeje mu buyobozi yaba kuva ku mudugudu kugeza ku murenge cyakora hari inkunga nigeze guhabwa y'Ibihumbi 100 Frw yo gutangiza umushinga ariko ntiyigeze imfasha ibibazo byose none ubu hari byinshi nkyisaba birimo umusarani wanjye nkoresha nyuma yuko wangiritse".
Iki kibazo kandi kinagarukwaho n'umuturanyi we witwa Mudenge Theogene aho avuga ko Dusabimana akwiye gufashwa kuko ubuzima abanyemo n'abana be buteye agahinda.
Ati" Uyu mugabo nafashwe rwose kuko ubuzima abanyemo n'abana be ntibworoshye na gato. Ntakarima ko guhingamo mbese ntakindi kintu afite yabyazamo amafaranga uretse aha hantu yirirwa ashakisha kandi nabwo hari igihe atabona n'umuha 500 Frw".
Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali agaruka kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko Nubwo umuturage yahabwa inkunga ntibivuze ko akwiye gukurwaho amaboko n'ubuyobozi ariko nanone avuga ko atagomba gufashwa buri gihe bitewe nuko hari n'abandi baba bakeneye ubufasha.
Agira ati" Nibyo koko niba uwo muturage yarahawe inkunga igakoreshwa ntibisobanuye ko yakurwaho amaboko n'ubuyobozi niyo mpamvu ikibazo yaba afite agomba kugishyikiriza ubuyovbozi bw'inzego zibanze kuko nabo dukorana umunsi ku munsi. Umuturage utishoboye nawe aba agomba kwishakamo igisubizo".