Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamirije iby'aya makuru BTN TV aho yavuze ko iki kirombe cyari gisanzwe gikoreshwa cyaguye ku buryo butunguranye cyakora gishobora kuba cyaguye bitewe nuko ubutaka bwacyo bwari bworoshye kuko hari haherutse kugwa imvura nyinshi muri ako gace.
Agira ati" Nibyo koko iki kirombe cyagwiriye abagabo babiri bari bagiyemo gushakamo amabuye noneho ubwo bageragezaga kuyasohokana hanze gihita kibagwira, umwe ahita apfa undi nawe akomereka bikabije".
Gitifu Rugaravu waboneyeho kwihanganisha imiryango ya banyakwigendera, yavuze ko uwakomeretse cyane ku maguru yahise yoherezwa kwa muganga kugirango yitabweho mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa.
Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibirombe bicukurwamo gushyiraho ingamba zisaba ba nyirabyo kugira ubwishingizi bw'ababikoramo ndetse n'ubwirinzi bubafasha ku kwirinda ko hari uwahapfira ndetse no guhangana n'impanuka.
Umuyange Jean Baptise/BTN TV