Niyonkuru Patience uri mu bagera ku 1596 bazitabira urugerero mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Bplus TV ko rubarinda ku guhugira mu bitabafitiye akamaro nk'ingeso mbi ahubwo rukabafasha guhugira mu byubaka urubyiruko n'iguhugu muri rusange.
Agira ati “Kuza mu rugerero bituma hari izindi ngeso mbi tutajyamo kuko tutazibonera umwanya ahubwo dufatanya n’abandi, nko gufasha abatishoboye. Bidufasha kandi gushyira mu bikorwa ibyo twize kuko harimo nk’ababa barize ubwubatsi bakabukoresha."
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère washimiye uru rubyiruko rwitabiriye urugerero atangazaga ko mu gihe cy’ukwezi n’igice abari mu rugerero bazamara, bahize kubakira abatishoboye inzu 11 , isoko rigezweho rito, irerero ry'abana(ECD), kubaka ibiro by’akagari ka Kagina gaherereye mu Murenge wa Runda, kurwanya imirire mibi, guhangana inda ziterwa abangavu no gukangurira abaturage kwirinda SIDA.
Biteganyijwe ko urubyiruko rugera ku 69270 ruzitabira urugerero mu gihugu hose ruazsoza ku wa 28 Gashyantare 2025.
Urugerero ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zashyizweho nk’uburyo bwo gufasha Abanyarwanda ubwabo kwigira no kwiyubakira igihugu kidashingiye ku mpano n’imfashanyo z’amahanga.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, yemeje gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère atangazaga ko mu gihe cy’ukwezi hazubakwa ibikorwa byinshi by'ingirakamaro
Hashyirwaho ibuye ry'ifatizo ahazubakwa isoko rito rigezweho rizafasha abaturage kugira ihahiro hafi yabo
Minisitiri Dr. Jean Damascène BIZIMANA yasabye ababyeyi gukangurira abana babo kwitabira urugerero