Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije mugenzi we Recep Tayyip Erdo?an wa Türkiye, nyuma y’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye igihugu ayobora igahitana abatari bake.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Paul Kagame , yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’ababuriye ababo muri iriya nkongi yibasiye imwe muri Hoteli zo mu ntara ya Bolu ndetse n’abandi bose yagizeho ingaruka.
Yagize ati: “Nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdo?an n’abaturage ba Türkiye ku bw’itakara ry’ubuzima ribabaje bwatakariye mu nkongi yibasiye Ski resort muri Bolu.”
“Twifatanyije n’imiryango yabuze ababo n’abagizweho ingaruka n’aya makuba bose. Turanifuriza abakomeretse gukira.”
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama ni bwo iyi nkongi y’umuriro yibasiye Ski resort iherereye mu gace ka Kartalkaya yabaye.
Kugeza ubu abantu 76 ni bo byamenyekanye ko bahitanwe na yo, na ho abandi benshi barakomereka.
Like This Post? Related Posts