Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, Nibwo kuri televiziyo y’igihugu cya Sudani y'Epfo, hasomwe itangazo rivuga ko Perezida w'iki gihugu, Salva Kiir Mayardit yirukanye ba visi perezida babiri.
Iri tangazo rivuga ko abirukanwe ni James Wani Igga na Hussein Abdelbagi, hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu (National Security Service), ndetse umukuru w'igihugu ahita abasimbuza Josephine Lago Yang na Benjamin Bol Mel ngo basimbure abo ba visi perezida babiri yirukanye. Nta mpamvu yatangajwe yo kwirukanwa kw’abo bategetsi.
Josephine Lago, wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi, ni umukobwa wa Joseph Lagu mu 1982 wabaye visi perezida wa Sudani mbere y’intambara muri icyo gihugu naho Benjamin Bol Mel ni umwe mu bacuruzi bakomeye bazwi muri Sudani y’Epfo nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bike ku isi gifite ba visi perezida batanu, imyanya yabo igenwa n’amasezerano y’amahoro ya 2018.
Iki gihugu gikungahaye ku bitoro, cyabonye ubwigenge mu myaka 13 ishize kibuvanye kuri Sudani. Gusa nyuma cyahise gishegeshwa n’intambara z’imbere mu gihugu zo kurwanira butegetsi aho Perezida Salva Kiir atumvikanaga na visi perezida we wa mbere Riek Machar nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Nyuma y’imyaka itanu mu ntambara, bombi basinye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryayo ribamo ingorane zitandukanye.
Like This Post? Related Posts