Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, Nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Lubero mu duce twa Mambasa, Ndoluma na Lubango, hazindukiye imirwano yahanganishije umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta, FARDC.
Usibye imirwano yo muri Lubero, amakuru avuga ko impande zihanganye kuri uyu wa Kabiri zaramutse zirwanira muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho inyeshyamba zakurikiye ihuriro ry’ingabo za Leta zahungiye mu bice by’Umujyi wa Uvira.
M23 isanzwe igenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero nka Matembe, Thimbothimbo, Vutsorovya, Nduta na Alimbongo igenzura kuva mu mpera z’umwaka ushize.
Imirwano yo muri Lubero yongeye kubura nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati yo muri Mutarama na Gashyantare igasiga M23 yigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post?
Related Posts