Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, Nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS,rikorera muri Uganda ku rubuga rwa X, ryatangaje ko umwana w’imyaka ine yapfiriye mu bitaro bya Mulago biri i Kampala muri Uganda azize icyorezo cya Ebola.
OMS ikomeza ivuga ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko cyaturutse muri Sudani y’Epfo ndetse ko uwo mwana yishwe n’icyo cyorezo ku wa 25 Gashyantare 2025.
Iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS kandi rigaragaza ko ifitanye ubufatanyabikorwa na Minisitire y’Ubuzima muri Uganda kugira ngo bakomeze uburyo bwo guhashya iki cyorezo gikomeje kugaragara muri iki gihugu.
Yagize iti “Amatsinda yacu akomeje gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukomeze ubugenzuzi, ibikorwa byo gushaka abanduye, tubahamagara ndetse n’ibindi bikorwa byo kurinda iki cyorezo mu bitaro.”
Nyuma y’Icyumweru Ebola igaragaye muri iki gihugu, ku wa 05 Gashyantare 2025, Umunyabanga uhoraho muri Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Dr. Diana Atwiine, yatangaje ko muri Uganda hatangijwe ibikorwa byo gutanga urukingo ku bakozi bakora mu bitaro nkuko ikinyamakuru AnadoluAjansi kibitangaza.