Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine
ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko
boherezwa hanze.
Dr Butera
yabwiye RBA ko iyi ari intambwe ikomeye igaragaza ko u Rwanda rumaze kubaka
ubushobozi mu kuvura no gukurikirana abarwayi b’umutima bidasabye ko berekeza
mu bindi bihugu, ashima ubufatanye butandukanye butuma bigerwaho.
Ati
“Dusubiye inyuma gato nko mu myaka ine ishize, indwara z’umutima zari impamvu
ya kabiri yatumaga u Rwanda rwohereza abarwayi benshi kujya kwivuriza hanze.
Ariko kuva iyi gahunda yatangira tumaze kuvura hano mu Rwanda abarwayi bageze
ku 1100.”
Dr Butera
yavuze ko ibi bikorwa ku bufatanye n’abaganga batandukanye ariko hanahugurwa ab’Abanyarwanda
kugirango bazakomeze gutanga izi serivisi imbere mu Gihugu, zigere kuri benshi.
Ati “Ni
ubufatanye dufitanye n’abantu batandukanye. Ntabwo tuvura gusa ahubwo tunigisha
n’abaganga b’Abanyarwanda, kugirango tuzagire benshi b’inzobere muri uru rwego.”
Yagaragaje
ko imibare y’abarwara iyi ndwara y’umutima ikomeje kugenda yiyongera, ndetse
ikaba yaratangiye kwiganza mu bana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu
barimo n’abayivukana.
Imibare
igaragaza ko ku Isi umwana umwe mu bana 100 avukana ikibazo cy’umutima, aho 25%
by’ibyo bibazo biba bikeneye kubagwa.
Ku wa 14
Kamena 2026, mu Rwanda haje abaganga b’inzobere bo mu Muryango wa ‘Save Child’s
heart’ aho bari kuvura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.
Umuyobozi
w’uyu muryango, Simon Fisher, yavuze ko mu myaka 20 ishize kugera mu 2023,
abana bafite ibibazo by’umutima bajyanwaga kuvurirwa muri Israel ariko ku
bw’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, basigaye bavurirwa mu Rwanda.
Mu Rwanda
hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu gushaka uburyo bwo gutanga ubuvuzi kuri
iyi ndwara iri mu zihitaba benshi ku isi, ndetse ubu biri ku rwego rushimishije
kuko n’abo mu bindi bihugu batangiye kuyivuza mu Rwanda.
Muri 2020,
ibitaro byitiriwe Umwami Faisal by’i Kigali, byatangije gahunda idasanzwe yo
kubaga abarwaye umutima ku nshuro ya mbere mu Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda mu
gihe byari bisanzwe bikorwa n’inzobere z’abaganga b’abanyamahanga.
U Rwanda
kandi rukomeje kwishakamo imbaraga aho mu 2021 hatangiye kubakwa ikigo kizajya
gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima, mu cyanya cy’ubuvuzi i Masaka, cyubakwa
ku bufatanye na Misiri
Like This Post? Related Posts