Rutsiro: Banze gushyingura umusore wishwe n'abahinzi-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-04 11:16:33 Amakuru

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025, Nibwo mu murima w'ikawa uherereye mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro, hiciwemo umusore bakeka ko ari umujura, agejejwe mu rugo abaturage banga kumushyingura.

Bamwe mu baturage bari baje gutabara mu rugo nyakwigendera yabagamo, batangarije BTN TV ko batunguwe no kubona azanywa ku biti yapfuye nyuma yo gukubitirwa mu ikawa na ba nyirimurima bikamuviramo gupfa.

Bakomeje bavuga ko gukubita umuntu kugeza apfuye umushinja kwiba ikawa ifite agaciro k'amafaranga 1,000 Frw ari agahomamunwa ndetse ko bashenguwe cyane no kumva ubuyobozi bw'Akagari kabo ka Karambi bubategeka kumushyingura ku ngufu kandi abamwishe bakidegembya.

Bati" Ni gute umuntu yicwa akubitishijwe ferabeto bikagera ubwo amenwa ubugabo bwe hejuru y'amafaranga 1,000 Frw?, Icyo nzicyo abamwishe banze no kuhagera bagomba gukurikiranwa".

Undi muturage ati" Mudugudu na Gitifu baje hano badusaba gushyingura umurambo ku ngufu, ntitwabikora kuko tutari twamenya abamwishe. Bari bakwiye kugaragaza abamwishe cyangwa bakamuzana kwa nyakwigendera bakadufasha kumushyingura".

Inkuru irambuye urayisanga mu mashusho ari hasi...Kanda kuri link iri munsi wirebere agahinda k'aba baturage.

Tuyishime Jacques/BTN TV i Rutsiro

Related Post