Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 04 Werurwe 2025, Nibwo abagizi ba nabi bigabije bitwaje ibikoresho bya gakondo birimo imihoro bigabije mu baturage batuye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Simbwa, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, barabatema abandi barabakomeretsa.
Bamwe mu baturage barimo abatemwe bo muri aka gace kigabijwe n'abagizi ba nabi, babwiye BTN TV ko batunguwe cyane no kubona abanyarugomo babinjiramo bagatangira kubatemeaha imihoro abandi bakabakubitisha ibikoresho bya gakondo birimo uduhiri.
Umugore uri mu batemwe, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko ubwo yari yicaye ku ntebe, yagabweho igitero n'agatsiko kagizwe n'abantu batanu noneho agize ngo yiruke umwe aramuhubanuza amusubiza hasi.
Uyu mudamu yakomeje avuga ko akimara kwicazwa hasi yatashywe n'ubwoba bituma avuza induru atabaza umugabo we undi nawe mu kubyumva yungikanya nawe batabaza biranga biba iby'ubusa kuko abo bari bicaranye bari bamaze guhunga.
Yagize ati" Aba bagizi ba nabi baje ubwo nari nicaye ku ntebe batangira kunsagarira bankubita ngize ngo mpaguruke bansubizanya hasi umujinya mbona ko ishyamba atari ryeru. Nahise mvuza induru ntabaza abarimo umugabo wanjye anyumvishe nawe avuza induru bamwirukaho mbura untabara batangira kuntema ku mutwe dore ko abo twari kumwe bari bahunze kare".
Undi muturage watemwe yavuze ko abaje batema ku mutwe gusa banakubita mu bice by'icyico, batari bazanywe no kwiba ahubwo bari baje kwica.
Umwe mu batemwe yavuze ko uru rugomo rwari rugamije kwica rutari urw'ubujura
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru BTN ariko avuga ko uru rugomo rwaturutse ahanini ku businzi ndetse hamaze gufatwa abagera kuri batanu bakekwaho kurukora. Ati" Nibyo koko muri ako gace (mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Simbwa, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo), habereye urugomo rwakomerekeyemo abaturage biturutse ku businzi, kugeza ubu tumaze gufata abagera kuri batanu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo".
SP Twizeyimana waboneyeho kwihanganisha abasagariwe, yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga bakarenza urugero kuko biteza ingaruka zitandukanye ndetse ko abaturage bakwiye kudahungabana kuko ntacyakozwe kidasanzwe ku buryo cyakongera.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo