Hari abanyamuryango bibumbiye muri Koperative yitwa Abakoraningufu ikorera mu Nzove, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, batabaza Leta y'u Rwanda, nyuma yuko ubuyobozi bwayo bunyereje amafaranga asaga Miliyoni 4 Frw.
Bamwe mu banyamuryango basanzwe bakora akazi ko gutwara imizigo bazwi nk'abakarani, babwiye BTN TV ko ikibazo cyabo kimaze igihe kinini ariko bisa nkaho cyaburiwe igisubizo bitewe nuko aho bakigejeje mu nzego zitandukanye ntamurongo uhamye zagifatiye.
Bavuga ko komite igizwe n'abayobozi Barindwi b'iyi Koperative " Abakaraningufu", yaje kubatenguha ubwo yanyerezaga amafaranga yari amaze kugera mu isanduku yabo y'ubwizigame angana na Miliyoni Cumi n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda(13,000,000 Frw) gusa ikirego cyabo bakigejeje mu buyobozi haza kubaho igenzurwa ry'icyo amafaranga yakoreshejwe, aba bayobozi bemera ko iyi sanduku y'ubwizigame yari irimo Miliyoni 7 Frw gusa cyakora bemera kuyishyura.
Bati" Abayobozi ba Koperative twibumbiyemo yitwa Abakaraningufu batuririye amafaranga twizigamye ahwanye na Miliyoni 13 Frw, urebye barayafashe barayagabagabana twe nka rubanda rugufi dusigwa iheruheru. Tukimara kuzamura ikibazo cyacu mu buyobozi bwisumbuye hahise habaho igenzura(Audit) ry'icyo amafaranga yakoreshejwe noneho abayobozi bemera ko isanduku yari imaze kugeramo Miliyoni 7 Frw gusa.".
Bakomeza bati" Icyo gihe Umuyobozi watuyoboraga muri Koperative yahise yishyiramo Miliyoni 3 Frw hasigara Miliyoni 4 Frw muyo bari bemeye ariko tuza gutungurwa nuko bahise bamweguza abandi banga kuyishyura none turi nu gihirahiro".
Aba banyamuryango kandi bakomeza bavuga ko amafaranga yabo asa n'ayagambaniwe babishingiye ku kuba ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kanyinya wagejejweho iki kibazo ntacyo yigeze agikoraho ahubwo ko ari mu babamungiye Koperative.
Bakomeza bati" Uwakabaye adufasha ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kanyinya ntacyo adufasha kuko n'ubundi niwe wayimunze, yarabashutse batwangiriza umutungo ubwo bari bakoze amatora mu manyanga, ubundi basesagura Miliyoni 1.5 Frw bagura inzoga zo kubyina intsinzi".
Aba baturage biganjemo urubyiruko kandi batangarije BTN ko bagerageje no kugeza ikibazo cyabo k'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Guteza Imbere Amakoperative, RCA, babwirwa ko bazaza kubafasha nubwo bitarakemuka.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha n'uruhande rw'abashinjwa kunyereza izi Miliyoni 7 Frw ntibyamukundira, iyo baganira yari bubabaze niba koko iki kibazo cyarabayeho ndetse niba ayo mafaranga azagarurwa mu isanduku.
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN TV izabigarukaho mu makuru yayo ari imbere.
Remy NGABONZIZA/BTN TV-Kamonyi