Polisi y’Igihugu yamaze gutangaza ko yataye muri yombi , umuntu ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Chantal Muhongerwa wacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi wishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, ubwo yari mu nzira ataha mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Amakuru avuga ko Umurambo wa nyakwigendera w'imyaka 47, wagaragaye mu gihuru ubonwe n'umuturanyi we mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 5 Mata 2025 mu Mudugudu wa Kabaha, Akagari ka Kanzenze.
Polisi yatangaje iti “Twakiriye amakuru ndetse twataye muri yombi umuntu umwe ukekwaho uruhare muri ubu bwicanyi. Ukekwaho icyaha kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.”
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba urupfu rwa Muhongerwa usize abana bane rufite aho ruhuriye no kuba yararokotse Jenoside, cyane ko rwabaye mu gihe u Rwanda n’Isi yose byitegura kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.