Ku Cyumweru tariki ya 06 Mata 2025, Nibwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yatangarije abitabiriye Inama Mpuzamahanga itegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko Ubukoloni bw’Ababiligi nibwo nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Nama yutabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, yari ifite insanganyamatsiko igira iti '’Ntibizongere ukundi, idashyizwe mu bikorwa bituma hakomeza kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside’’.
Ni inama kandi yitabiriwe n’abantu 350 bo mu nzego nkuru z'Igihugu, abashakashatsi, abanyamategeko, abahanga mu bijyanye n’amateka, sosiyete sivile ndetse n'urubyiruko.
Mu kiganiro kivuga ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwigaragaza, hasobanuwe ko kuva mu 1994 itigeze irangira kuko hakomeje kugaragara ibikorwa by’urwango, ivangura, gutoteza abantu ndetse no kubica bazira ubwoko bwabo kandi amateka agaragaza ko Abanyarwanda bari umwe kandi bunze ubumwe, bitirirwa igihugu cyabo aricyo u Rwanda, bakaba kandi baravugaga ururimi rumwe bafite n’umuco umwe nkuko byasobanuwe na Minisitiri Bizimana wanagaragaje ko Ubukoloni bw’Ababiligi ngo ariyo nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma yaho Igihugu cy’Ububiligi cyagiye gishyira ingengabitekerezo mu mashyaka ya politiki arimo PARMEHUTU na APROSOMA, yakomeje umurimo wo gusenya wateguwe n’Abakoloni.
Minisitiri Bizimana yavuze kandi ko hashize imyaka 31 Umuryango w’Abibumbye wagize uruhare mu gutererana u Rwanda mu 1994, ntacyo uvuga ku mpunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo barenga ibihumbi 900 birukanywe mu gihugu cyabo, bakaba ari impunzi mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda ndetse no hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro cyavugaga ku kuzana impinduka n’ibikwiye gukorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, intumwa idasanzwe y’Umurynago wa Afurika Yunze Ubumwe mu bijyanye n’imari, Donald Kaberuka yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo u Rwanda rwari igihugu kikiyubaka, hari imiryango n’ibihugu byemereraga u Rwanda inkunga ariko bikavuga ko izatangwa aruko hari icyo u Rwanda rukoze ku bari bafunze bakekwaho kugira uruhare muri Jenosdie yakorewe Abatutsi.
Ebba Kalondo wabaye umuvugizi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe we avuga ko iyo igihugu gishyize imbere ubumwe, abaturage bacyo bibona nk’abavandimwe nkuko RBA yabyanditse.
Muri iyi nama MINUBUMWE yakomoje ku bikorwa byo kubangamira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatanze urugero rwo mu Mujyi wa Liege mu gihugu cy’ u Bubiligi aho ibikorwa byari biteganijwe byahagaritswe.
Abitabiriye inama bavuga ko ari ingenzi guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guharanira ko umugabane wa Afurika wagira abayobozi bayobora bashyira imbere ubumwe bw’abaturage b’ibihugu bya Afurika.