Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umujyanama Mukuru wa Donald Trump

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-09 10:09:20 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 08 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu(Village Urugwiro), ku rubuga rwa X, byanditse  ko Perezida Kagame, Boulos ndetse n’intumwa yari ayoboye “bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi ku bukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange”.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umujyanama wa Trump , yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ndetse hakaba hari ubushake bwo kugera ku mahoro.

Yagize ati: “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba iya mbere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”

Akomeza ati: “Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y’akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.”

Boulos kandi yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko ari cyo Perezida Trump yiyemeje ku buyobozi bwe.

Boulos ahuye na Perezida Kagame nyuma yo guhura na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, William Ruto wa Kenya ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.


Related Post