Ruhango: Umugabo w'imyaka 42 yasanzwe mu gishanga yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-09 14:08:09 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Mata 2025, Nibwo mu gishanga giherereye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Kinazi, mu Mudugudu wa  Gasiza, hasanzwe umurambo w'umugabo w'imyaka 42, bikekwa ko yishwe n'abagizi banabi bataramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye ku murongo wa telefoni yahamirije BTN TV iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera witwa Habinshuti Protogene, wasanzwe mu gishanga kitwa Bidogo.

SP Habiyaremye yakomeje abwira BTN ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe hahise hafatwa abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera wari atuye muri uyu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Rutabo, mu Mudugudu wa Runzenze.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru niyo, aho umugabo witwa  Habinshuti Protogene w'imyaka 42 yasanzwe mu gishanga yapfuye cya Bidogo kiri mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Kinazi, mu Mudugudu wa  Gasiza, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi ndetse mu iperereza ry'ibanze ryakozwe hafashwe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe".
 
SP Habiyaremye waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko Polisi y'u Rwanda, itazigera yihanganira uwo ariwe wese wumva ko yavutsa mugenzi we ubuzima kuko ubikoze agomba gufatwa akabibazwa nkuko amategeko abiteganya ndetse anaboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango yaba ifitanye amakimbirane kugirango hakumirwe icyaha icyo aricyo cyose cyayaturukaho hakiri kare.

Agira ati" Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ikindi Polisi y'u Rwanda ntizihanganira uwo ariwe wese wumva ko yavutsa mugenzi we ubuzima kuko ubikoze agomba gufatwa akabibazwa nkuko amategeko abiteganya ndetse tunaboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango yaba ifitanye amakimbirane kugirango hakumirwe icyaha icyo aricyo cyose cyayaturukaho hakiri kare".

Abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe umurambo wa Habinshuti Protogene wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post