Ruhango: Uruhinja rwapfuye rwasanzwe mu ikarito iteretse mu ishyamba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-12 11:29:47 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, Nibwo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Muno, Mukagari ka  Kabahanda, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, hasanzwe uruhinja rwapfuye, bikekwa ko ari uwamubyaye akaza kuhamuta.

Ubwo BTN TV yageraga muri aka gace kasanzwemo uyu muziranenge wari ugifite ingobyi bigaragara ko aribwo yari akimara kubyarwa, abaturage bahatuye, bayitangarije ko inkuru y'uru ruhinja yatangiye gusakara ubwo hari umuntu wari ugiye mu kazi ke ka burimunsi noneho ageze muri iri shyamba atungurwa no kubona ikarito irimo uruhinja rwapfuye.

Umukuru w'Umudugudu wa Muno, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko uwo muturage wabibonye bwa mbere yamuhamagaye kuri telefoni mu rukerera Saa 04h n'indi minota amumenyesha ko hari uruhinja abonye mu ikarito ariko rutagihumeka noneho ahita akoranya abandi bajyanayo bahageze basanga nibyo babona gutabaza inzego z'umutekano zirimo Polisi yahise ihazaba n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru nayamenyeshejwe bwa mbere mu rukerera ku isaha ya Saa Kumi n'umuntu wari ugiye kuvoma, aho yampamagaye kuri telefoni ambwira ko hari uruhinja rwapfuye abonye mu ikarito ireretse mu ishyamba".

Akomeza ati" Akibimenyesha nahise nkoranya bagenzi banjye tunyarukirayo tuhageze dusanga aribyo noneho duhita tubimenyesha inzego z'umutekano zirimo Polisi na RIB zahise zihagera ariko kugeza nubu uwahamushyize ntaramenyekana".

Bamwe mu bajyanama b'ubuzima bakorera mu Kagari ka Kabuhanda, babwiye BTN TV ko umubyeyi wabyaye urwo ruhinja akaza kurujugunya mu ishyamba ruri mu ikarito, ashobora kuba atari uwo muri ako gace bitewe nuko mu babyeyi batwite baho baba babazi kuko buri kanya baba bari kubakurikirana ndetse ko ntawe muribo bakeka ko yabikoze cyakora ku bufatanye n'abandi baturage bakomeje kumushakisha.

Bati" Uyu mubyeyi gito yadusebeje nk'ababyeyi byu mwihariko abajyanama b'ubuzima, ikigaragara uwabikoze ashobora kuba ari uwahandi kuko ababyeyi batwite b'inaha turabazi, tuzi igihe bazabyarira kuko dusanzwe tubakurikirana. Cyakora tugiye gukomeza tumushakishe kugeza afashwe dufatanyije n'abandi baturage".

Abandi baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Muno, bagaragaje ko babajwe cyane n'ushobora kuba yihekuye agahitamo kumujugunya mu ishyamba nyamara aramutse amuzanye ari muzima akamusiga ku irembo ntihabura umwijyanira cyangwa ngo mu gihe atabaje abandi ntiyabura abamufasha aho kugirango yihekure.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango niba bwamenye iki kibazo ntibyamukundira cyakora nihagira andi makuru mashya azamenyekana bijyanye nayo BTN izabigarukaho.

Mahoro Samson/BTN TV mu Karere ka Ruhango

Related Post