Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, Nibwo umukecuru w'imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, yakubise agafuni mu mutwe umukazana we, ahita atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace abagiranye amakimbirane batuyemo, Babwiye BTN TV ko batunguwe cyane ku byabaye byakongejwe umuriro n'intonga zitoroshye zakuruwe n'amakimbirane basanzwe bafitanye, aturuka ku kuba uyu mukecuru witwa Nikuze atifuza ko umukazana we akomeza kubana mu rugo rumwe n'umugungu we wamushakiye kwa nyina.
Aba baturage bakomeje bavuga ko hashize igihe kinini uyu mukecuru amuteza ndetse akanamubwira amagambo amukoretsa agamije kumumenesha ahubwo ngo agashakira umuhungu we undi mugore.
Bati" Twatunguwe cyane no kubona intonganya n'amakimbirane ya mukecuru n'umukazana we zavuyemo igikorwa kigayitse cyo kugerageza kuvutsa undi buzima. Byaduhaye isomo rikomeye ryo kutareberera abafitanye amakimbirane ahubwo tugomba kubatanga mu buyobozi".
Bakomeza bati" Uyu mukazana yatangiye kugaraguzwa agati na nyirabukwe kuva kera, yamubwiraga ko atamushaka agomba kugende burundu akabisikana n'undi mugore mukecuru ateganya gushakira umuhungu we. Undi nawe agakomeza kubihambiraho, bamubwira amagambo amukomeretsa ntabyiteho".
Bamwe mu bavandimwe b'uyu mukazana batangarije umunyamakuru wa BTN ko bifuza ubutabera, umuntu wabo akarenganurwa bitewe nuko agafuni yakubiswe mu mutwe kamuteye uburwayi bukomeye bushobora no kumuviramo ubumuga butoroshye nubwo ibitaro yagiye kuvurizwamo byagaragaje ko ntakibazo afite ndetse akanasubizwa icyubahiro yamburiwe mu ruhame ubwo umugabo we yamukuragamo imyenda ku gasozi akambara ubusa ikirenzeho akamutuka ibitutsi bisesereza.
Bagize bati" Nubwo umuvandimwe wacu atigeze apfa nkuko uriya muryango wabyifuzaga ariko akeneye ubutabera, akarenganurwa ndetse agasubizwa icyubahiro yambuwe ubwo bamukurubanaga mu muhanda bamwambitse ubusa,....".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Eugide aganira na BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko ikibazo cy'uyu muryango ubuyobozi bwakimenye ndetse RIB yahise ikinjiramo ndetse anaboneraho gusaba umuhungu w'uyu mukecuru uvugwaho gushyamirana n'umugore we afatanyije na nyina umubyara, ko yashaka indi nzu bimukiramo bakava mu rugo rw'umubyeyi ndetse yanagongana n'ikibazo cy'ubushobozi buke akabimenyesha ubuyobozi nabwo kubamufasha aho gukomeza kubana mu makimbirane ashobora kubarira umwe muri bo gupfa.
Yagize ati" Icyo tuzakora ni ugukemura amakimbirane bafitanye na nyina kuko n'ubundi nari nasabye ubuyobozi bw'umudugudu kugira inama umugabo w'uwo mugore gushaka indi nzu bimukiramo aho gukomeza kubana mu makimbirane ndetse hanabaho ikibazo cy'ubushobozi buke bakabimenyesha ubuyobozi bukabafasha".
Amakuru BTN yabashije kumenya nuko uyu mukecuru witwa Nikuze yarekuwe na RIB kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025.
Mahoro Samson/BTN TV i Nyanza