Ntazinda Erasme yegujwe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-16 09:08:14 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, Nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ifatirwamo umwanzuro wo guhagarika mu nshingano Ntazinda Erasme zo gukomeza kuyobora ako Karere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Ni amakuru yagiye hanze binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, rw'Akarere ka Nyanza, aho rivuga ko Inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora Akarere hashingiwe ku itegeko No 065/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 11;.

Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Mu mashuri yize, Ntazinda Erasme afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutunganya imijyi yakuye i Laval muri Canada mu 2001.

Biteganyijwe ko ahita asimburwa ku mwanya yari arimo by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick.

Related Post