Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rwa Gen Nzambe Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23, ntiharamenyekana icyamwishe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza aho nyakwigendera Gen Maj. Alengbia Nzambe, yarapfiriye niba ari muri gereza ya gisirikare ya Ndolo yari afungiwemo cyangwa se niba ari mu bitaro.
Uyu musirikare yahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 ubwo abarwanyi ba M23 bafataga Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025.
Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma, bahungira mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho “bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure M23.
Abandi basirikare bashinjwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Brig Gen Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.
Gen Nzambe na bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.