Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, Nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiye kwifatanya n’Abakiristu Gatolika b’i Burundi mu nzira y’umusaraba no kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, by’umwihariko na we aheka umusaraba.
Ni umuhango wakozwe mu gihe Abakiristu Gatolika hirya no hino ku Isi bizihizaga uwa Gatanu Mutagatifu, bazirikana ububabare bwa Yezu umucunguzi wabo, ndetse bakanaramya umusaraba yabambweho kugira ngo abacungure.
Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari waherekejwe n’umuryango we, yafashe umwanya wo guheka umusaraba ayobora abandi bajya kuwuramya.
Ni amauuru yashimangiwe na Perezidansi y’u Burundi(Ntare Rushatsi House) ku rubuga rwa X, Aho yatangaje ko Perezida Ndayishimiye “yitabiriye inzira y’umusaraba akifatanya na Yezu wababaye.”
Ubwo Perezida Ndabishimye yaramyaga umusaraba
Amafoto: Ntare Rushatsi House