Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025, Nibwo abaturage batatu mu Kagari ka Kanyangesi, Umurenge wa Rugarama, bagwiriwe n'kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro, bahita bapfa, abahaturiye basaba ko ubuyobozi bwafatira ingamba abakihisirisimba.
Umwe mu baturage bahatuye, yatangarije BTN TV ko iyi nkuru y'incamugongo yayimenye ubwo umuntu yamuhamagaraga akamumenyesha ko hari abantu batatu bagwiriwe n'ikirombe noneho agezeyo asanga nibyo.
Uyu muturage yakomeje avuga ko ubwo yageragayo yahise afatanya n'abandi bari batangiye gukuraho itaka ry'icyo kirombe. Ati" Iyi nkuru y'icamugongo ijya kungeraho, nabanje kuyibwirwa n'umuntu kuri telefoni ubwo nari mu kazi kanjye nkuko bisanzwe, yambwiraga ko umwana w'umuturanyi ikirombe kimugwiriye. Ubwo nahise njyayo nsanga hari abatangiye kubakuraho itaka no kumena ibisate by'amabuye byari byabagwiriye uko ari batatu, uwa mbere twamukuyemo nyuma y'isaha esheshatu".
Umubyeyi umwe wo muri aka gace, yabwiye BTN ko mu bantu batatu bagwiriwe n'ikirombe bagapfa harimo umuhungu we wigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye wari waje kuhashakira amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri dore se ubabyara yabamutanye.
Agira ati" Nishwe n'agahinda cyane ubwo namenyaga ko batatu bagwiriwe n'ikirombe harimo umwana wanjye wari waje gushakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri. Iyo ari mu kiruhuko arinyabya agashakisha amafaranga kuko se umubyara wakabimuguriye yaradutaye".
Aba baturage bahatuye kandi bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko iki kirombe gicukurwamo rwihishwa batazi ugura amabuye y'agaciro ahakurwa bityo ko bigoye kumutanga mu buyobozi kugirango umubare w'abahatakariza ubuzima ugabanuke dore ko kimaze iminsi gifunzwe.
Uretse ikibazo cy'abahapfira, Aba baturage bahangayikishijwe n'urugomo rw'abaza kuhacukura amabuye bitewe nuko rimwe na rimwe bigabiza mu baturage bagashaka kubagirira nabi bikanze ko baje kubakumira cyangwa bari bubatange mu buyobozi bityo bagasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy'umutekano muke uharangwa.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha ubuyobozi ntibyamukundira cyakora mu gihe bwamuvugisha hakamenyekana andi makuru BTN yahita ibitangaza.
Abitabye Imana bashyinguwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo