Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, Nibwo ku muhanda uhereye mu karere ka Huye, mu Murenge wa Rusatira, Akagari ka Kiruhura, habereye impanuka y'imodoka ebyiri zitwara imizigo, Umushoferi wari utwaye imwe muri yo ahita yitaba Imana.
?Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yatangarije BTN ko iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka y'ikamyo yari ihetse icyayi yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yavaga i Huye yerekeza i Nyanza, yageze ahitwa Nyarusange, noneho umushoferi wari uyitwaye agonga imodoka yari ihagaze mu cyapa iruhande rw'umuhanda ipakiye imbaho ya Sino Truck.
?SP Kayigi yakomeje abwira umunyamakuru w'ikinyamakuru cya btnrwanda.com ko impanuka ikimara kuba Gatete Eric wari uyitwaye w'imyaka 28 yahise yitaba Imana, umurambo we ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya CHUB gukorerwa isuzumwa.
?Yagize ati " Nibyo koko amakuru twayamenye, ni impanuka yabaye ku mugoroba w'ejo ku wa Gatanu ahagana Saa 21h30' ubwo imodoka y'ikamyo yari itwaye icyayi yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yageraga ku muhanda(Ahavuzwe haruguru), igakubita imodoka yari ihagaze mu cyapa iruhande rw'umuhanda ipakiye imbaho ya Sino Truck, yatewe no kutaringaniza umuvuduko, imodoka zose zakoze impanuka zangiritse bikomeye. Uwari uyitwaye yahise yitaba Imana".
?SP Kayigi waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abatwara imodoka kwirinda uburangare kugira ngo bakumire impanuka zo mu mihanda no kwibuka ko umuhanda ukoreshwa n'abandi bantu ntibirare.
?Umurambo wa nyakwigendera witwa Gatete Eric, wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya CHUB gukorerwa isuzumwa.
???Dushimimana Elias/BTN@2025