U Burusiya: Perezida Putin yavuye ku izima yemera kujya mu biganiro na Ukraine

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-27 08:56:06 Amakuru

Perezida w’u Busiya, Vladimir Putin yeruye atangaza ko u Burusiya bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine bihanganye mu ntambara butabanje gushyiraho amananiza.


Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Perezidansi y'u Burusiya, Kremlin, aho byatangaje ko mu biganiro Perezida Putin yagiranye n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, umukuru w’igihugu cy’u Burusiya yemeye gusubukura ibiganiro na Ukraine.

Umuvugizi wa Perezidanse y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati “mu biganiro byamuhuje n’intumwa ya Trump, Perezida Putin yashimangiye ko uruhande rw’u Burusiya rwiteguye gusubukura ibiganiro n’u Burusiya nta yandi mananiza abayeho.”

U Burusiya butangaje ibi mu gihe Perezida Trump na Zelensky bahuriye i Vatican ku wa 26 Mata 2025 ndetse ibiganiro bagiranye bigenda neza.

Trump yikomye Putin avuga ko ashobora kuba adashaka ko intambara ihagarara kuko yemeye ko hagabwa ibitero muri Kyiv.

Related Post