Rutsiro: Umukobwa w'imyaka 16 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-27 16:30:46 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, Nibwo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, mu Mudugudu wa Gitwa, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umwana w'umukobwa w’imyaka 16 warohamye mu Kiyaga cya Kivu agapfa.


Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Uwimbabazi Sandrine wo mu Karere ka Rutsiro, avuga ko byabaye ubwo yajyaga gusura bagenzi be bigana kuri G.S Murama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati" Uwimbabazi yarohamye ubwo yari yagiye gusura bagenzi be bigana kuri G.S Murama, Bajyanye koga mu Kivu we ahita arohama. Abo bajyanye bahise batabaza, umwe mu bari imusozi aza kubatabara, amukuramo ariko asanga yamaze gupfa.”

Gitifu Bisengimana wasabye abaturage kwirinda koga batambaye umwambaro ubarinda kurohama, avuga ko n’iyo umuntu yaba asanzwe azi koga ashobora kugira ibibazo byatuma arohama.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related Post