Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, Nibwo byatangajwe ko Ikipe ya Atlético de Madrid ikina muri Shampiyona y'ikiciro cya Mbere muri Espagne" La Liga", yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda, yiyongera ku yandi arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG.
Ni amasezerano yatangajwe ku rubuga rwa X n'impande zomb, agaragaza ko iyi kipe imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, yashimye ubufatanye bwayo n’u Rwanda buzageza muri 2028, binyuze muri Visit Rwanda, aho buzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku mikino isigaye ya shampiyona.
Amakuru avuga ko ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino muri itanu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, La Liga.
Ni nako bizagenda mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’ibihugu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Guhera mu mwaka utaha w’imikino, Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’ikipe y’abagore no ku myenda abakinnyi bambara bari kwishyushya.
Visit Rwanda kandi izajya igaragara no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.
Usibye ibyo, Visit Rwanda izajya yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.
Visit Rwanda izajya yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni nayo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko aya masezerano ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, rumenyekane nk’ahantu hari ikawa imaze kwamamaza ku Isi hose.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko Atlético de Madrid ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa no gushakira inyungu iyi kipe, Óscar Mayo, yatangaje ko Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza mu kwaguka kw’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga.
Inkuru nziza k'u Rwanda nuko aya masezerano azatuma Atlético iha u Rwanda ubujyanama mu by’umupira w’amaguru binyuze mu guha imyitozo abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda.