Ku wa 18 Mata 2025, ku munsi wizihijweho uwa Gatanu Mutagatifu, Nibwo umubyeyi witwa Glorious Betonde w’imyaka 40 wo mu gihugu cya Uganda, yibarutse abana batandatu (6) b’impanga bataruzuza amezi icyenda nk’uko bisanzwe bisa nk'igitangaza cyabaye kuri uwo muryango.
Abo bana, ni abahungu batanu n’umukobwa umwe, bavukiye mu bitaro bya Neo Care mu Mujyi wa Mbarara, bavuka ku mezi arindwi gusa, kuko bitakunze gutegereza amezi icyenda asanzwe abana bavukira.
Ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uwo mubyeyi Betonde wibarutse ibibondo bitandatu, aganira n’itangazamukuru yavuze ko akimara kubyara abo bana be b’impanga, ngo byamunaniye guhisha amarangamutima ye y’ibyishimo yari atewe no kubona abana be bose bavutse neza ari bazima ndetse ko yakomeje kwkaira impano zitandukanye n'impundu z'ababyeyi.
Abo bana 6 b’impanga bavutse ari inda ya kabiri Betonde yari atwise, ariko ubwa mbere bwo ngo yabyaye umwana umwe gusa.