Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Trinity Metals, Shawn McCormick wari kumwe n’itsinda bari bazanye maze baganira ku guteza imbere ibirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byashyize ahagaragara ku rubuga rwa X, ryashimangiye aya makuru riti “Baganiriye ku ishoramari no ku bufatanye mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Trinity Metals Group, ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, aho icukura amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Coltan, na gasegereti kikaba kimaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.
Iki kigo gifite abakozi barenga 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294.
Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201 nkuko IGIHE kibitangaza.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro ukomeje kwiyongera mu myaka nk’irindwi ishize aho, aho wavuye kuri miliyoni 373$ mu 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.
Mu 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.