Perezida Gen. Doumbouya yakiranywe urugwiro i Kigali n’Abanya-Guinée-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-02 08:47:19 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 01 gicurasi 2025, Nibwo Perezida wa Guinée-Conakry, Brigadier Général Mamadi Doumbouya yageze mu Rwanda, aho yagiriye uruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo Perezida Gen. Doumbouya yageraga mu Rwanda, yakiranywe urugwiro n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali byatangiwemo ubutumwa bw'abaturage bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.

Ambasade ya Guinée mu Rwanda yagize iti “Perezida wa Repubulika ya Guinée, Nyakubahwa Mamadi Doumbouya, yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinée baba mu Rwanda ubwo yari mu ruzinduko. Byari ibihe by’amarangamutima n’ishema kuri uyu muryango!”

Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

U Rwanda na Guinée mu Ukwakira 2024 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.





Related Post