Ingoro ya Perezida wa Sudani yarashweho ibisasu bya rutura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-02 09:15:23 Amakuru

Ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, Nibwo Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) wagabye igitero ku ngoro ya Perezida wa Sudani iherereye i Khartoum rwagati maze irasaho ibisasu bya rutura.

Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru, cyanditse ko uyu mutwe wa RSF umaze imyaka ibiri uhangana n’ingabo z'igihugu, yakoresheje “imbunda ziraswa mu ntera ndende” iri muri al-Salha, mu majyepfo ya Omdurman,  nubwo ntawe byahitanye.

Ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize, RSF yarashe icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu mujyi wa Khartoum rwagati na none ikoresheje imbunda za rutura, nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abitangaza.

Ibyo bitero bibaye nyuma y’ibyumweru ingabo zimaze kwirukana abarwayi ba Rapid Support Forces mu mujyi wa Khartoum rwagati, bari barigaruriye igihe intambara yatangiraga muri Mata 2023.

Related Post