Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, Nibwo Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu, kigizwe n’imodoka zibarirwa muri 34 zirimo izitwaye ibikoresho n’izitwaye abasirikare.
Ni icyiciro gihagurutse gikurikiye icya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje. Aba bagiye ari nk’abagomba gutegura igice bagenzi babo bazabasangamo bakitegura gutaha iwabo.
Ingabo z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari zimaze igihe kirenga umwaka mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatashye zinyuze mu Rwanda, zikabanza kwikusanyiriza muri Tanzania aho zizava zijya mu bihugu zaturutsemo.
Ingabo zose zizava muri RDC zizanyura mu nzira y’ubutaka mu Rwanda zijya muri Tanzania. Mbere SADC yatekerezaga ko urugendo ruva ku mupaka mu Rwanda rujya ahari ikigo bose bazahurizwamo rwaba ari rurerure ariko ngo basanze mu munsi umwe baba bagezeyo.
Abasirikare bose nibagera muri Tanzania hazakurikiraho kubohereza mu bihugu byabo. Afurika y’Epfo yavuze ko abayo bazatwarwa n’indege mu gihe intwaro zizava muri Tanzania zinyuze mu nzira y’amazi nkuko IGIHE kibitangaza.
Abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo mu gihe Malawi izahitamo uburyo ishobora gutwara abasirikare bayo.