Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Gicurasi 2025, Nibwo muri Uganda ku muhanda uhuza Jinja na kampala, habereye impanuka y'imodoka itoroshye yapfiriyemo abantu batatu.
Polisi ya Uganda, yahamije iby'iyi mpanuka, aho itangaza ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda Katosi-Nyenga mu Karere ka Buike yapfiriyemo abantu batatu, abasaga 30 barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Ssezibwa, Hellen Butoto, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko abantu batatu bahiriye mu nkongi yatewe n'iyi mpanuka nkuko Dail Monitor ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Amashusho yashyizwe ahagaragara na NTV Uganda, agaragaza abaturage batashywe n'ubwoba ubwo bari bari kwitegereza inkongi n'ibirimi by'ururiro byazamukaga muri Bus itwara abagenzi bivugwa yari irimo abasaga 70, cyakora polisi ikomeza itangaza ko iri bukomeze gutangaza impinduka zikomoka ku ngaruka z'iyi mpanuka