Rutsiro: Umwarimu ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 ari guhigishwa uruhindu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-06 15:11:03 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 05 Gicurasi 2025, Nibwo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo, mu Mudugudu wa Bweramana, hatangiye kumvikana amakuru y'umwarimu w’imyaka 36 ukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 9.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu usanzwe yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, yatangiye kuvugwa ubwo uyu mwana ku mugoroba wo ku wa Mbere yabwiraga ababyeyi be ko yasambanyijwe nawe noneho bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kayove, nacyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Murunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick yavuze ko uyu mwarimu yahise atoroka akirimo gushakishwa.

Ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize mu masaha ashyira Saa Mbiri z’ijoro, ukekwa yahise aburirwa irengero, aho bikekwa ko yamusambanyirije ku ishuri. Umwana yavuze ko yamusigazaga inyuma abandi batashye ngo ari kumusubiriramo amasomo.”

Birakekwa kandi ko uyu mwarimu haba hari n’abandi bana b’abakobwa arera yaba yarahohoteye nabo mu bihe bitandukanye kuri iki kigo yigishagaho, akaba ari amakuru inzego zivuga ko zigikurikirana nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Related Post