Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, Nibwo abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, biciwe mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka.
Amakuru atangwa n'Igisirikare cy’u Rwanda(RDF), avuga ko iki gitero cyabaye mu ishyamba ry’inzitane ryitwa Katupa riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia hari mu duce ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.
Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri ako gace, zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe nk’imbohe.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Katupa.
Guhera mu mpera z’umwaka wa 2023, nibwo Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Byatumye ku wa 15 Gicurasi 2024, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.