U Bufaransa: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-07 13:34:56 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron maze bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo byugarije Isi nkuko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu(Village Urugwiro), byabitangaje ku rubuga rwa X.

Perezida Paul Kagame na Macron baherukaga guhura mu Kwakira 2024, ubwo Kagame yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie).

Mbere y’uko bahura mu Kwakira, muri Nyakanga 2024 Macron yashimye Kagame uruhare agira mu guteza imbere ibikorwaremezo n’ishoramari muri siporo, imikino, anasaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho akawo mu gutera inkunga ibikorwa remezo muri Afurika.

Ibi Perezida Macro yabivugiye mu nama ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye "Sports for Sustainable Development Summit" yabereye i Paris muri Nyakanga 2024 mbere y’ifungurwa ry’Imikino ya Olempike.

Muri Mata, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro kuri telefone bavuga ku bufatanye mu nzego zitandukanye n’ibibazo by’umutekano mucye muri aka karere, bombi bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo by’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umukuru w’Igihugu ari i Paris mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu hategerejwe umukino uza guhuza PSG na Arsenal, amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda.



Related Post