Yagize ati" Mbere na mbere turashima cyane uruganda rwa BRALIRWA n'umufatanya bikorwa witwa Ripple Effect ku kuba rutaritaye ku nyungu zarwo bwite ubwo rwimuraga abaturage bari batuye mu Kagari ka Cyarukamba, aho ruteganya gushyira ishami ryarwo. Nyuma yo klubaha amafaranga y'ingurane hateguwe amahugurwa agamije kubafasha kubyaza umusaruro amafaranga bahawe, yaba bo ndetse n'ubuyobozi twakurikiranye abaturage aho bimukiye mu turere dutandukanye tureba niba amafaranga bishyuwe barayabyaje umusaruro cyangwa barayapfushije ubusa".
Akomeza ati" Mu byukuri bahawe amahugurwa mu ngeri zitandukanye zirimo Ubuhinzi n’ubworozi, ishoramari n’icungamutungo, uburinganire, kurwanya ihohoterwa, ubudozi n’imirire myiza. Ubwo rero ntagushidikanya azabafasha byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko ngirango umusaruro hari abatangiye kuwuyabonamo, aho nk'abakobwa bagera kuri 14 babyariye iwabo bahuguwe noneho ku musozo baterwa inkunga irimo Ibihumbi 300 Frw n'imashini zidoda".
Gitifu wa Munyiginya, Ms. MUKANTAMBARA usaba abaturage kubyaza umusaruro amasomo bahawe ndetse n'amafaranga y'ingurane bishyuwe yaba abahuguwe n'abatarahuguwe bitewe nuko wasangaga ibyahuguwe abandi hari ubumenyi babifiteho, yaboneyeho gusaba abandi bashoramari bimura abaturage kugera ikirenge mu cya BRALIRWA yiyemeje gushyira imbere ubuzima n'imibereho by'umuturage.
Agira ati" Abaturage yaba abahuguwe n'abatarahuguwe, icyo tubasaba nk'ubuyobozi ni ugusigasira ibyo bagezeho, kubyaza umusaruro amafaranga y'ingurane bahawe kiwme n'amahugurwa bahawe nyuma kuko hari igihe usanga hari abahabwa amafaranga bakayashora mu bidafite akamaro, nk'ubusinzi n'izindi ngeso mbi hanyuma bigatuma hari abaiyemeje kugaruka kubera kudacunga neza umutungo wabo. Tunabonereho gusa abandi bashoramari bimura abaturage kugera ikirenge mu cya BRALIRWA yabanje gushyira imbere ubuzima n'imibereho by'umuturage kuko hari igihe usanga hari abishyuye ariko bagaterera iyo".
Abaturage batanze ubuhamya uburyo amahugurwa y’umushinga RESTORE yabafishije kwiteza imbere ubu bakaba bari gukora ubuhinzi n'ubworozi bubaha inyungu ndetse bakaba barashoye imari mu mishinga irimo ubucuruzi n'ubworozi.
Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Bwana Laurent Munyankusi yasabye abahuguwe mu mushinga RESTORE kubakira ku byo babonye bakavugurura ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi bakora kuko aribwo buryo bazakomeza kubonamo inyungu.
Mme Rosette Mutoni, wari uhagarariye BRALIRWA yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ku buryo bwakiriye BRALIRWA n’bandi bafatanyabikorwa bakoranye. Ati" Turashimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Munyiginya n'ubw'Akarere ka Rwamagana kuko BRALIRWA mwayakiriye neza muniyemeza gufatanya nayo by'umwihariko muri uyu mushinga RESTORE watangiwemo amahugurwa".
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mr. MBONYUMUVUNYI Radjab yashimye umuhate abaturage bagira mu bikorwa bibateza imbere cyane ko iterambere ry’umuturage ari iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange by'umwihariko abahuguwe ndetse ko bakwiye guharanira kubyaza inyungu amahugurwa bahawe.
Meya MBONYUMUVUNYI yanashimiye cyane abafatanyabikorwa biyemeje guhugura abaturage ndetse anabasezeranya ko ibikorwa byabo bizahora byibukwa mu Karere ka Rwamagana.
Ati: “Ibikorwa nk’ibi bitugaragariza icyizere cy'ejo hazaza, ndashimira cyane mwese mwiyemeje guhugurwa ibintu bitandukanye kuko ni ingirakamaro yaba kuri mwe ndetse n'igihugu muri rusange. nanabonereho gushimira cyane abafatanyabikorwa mwiyemeje gushyira imbere ubuzima bw'abaturage, icyo tubasezeranya nk'ubuyobozi nuko ibikorwa byanyu bizabyazwa iteka umusaruro ndetse binahore bizirikanwa".
Umurenge wa Munyiginya, ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana ikindi ukaba ari umurenge utera imbere uko bwije nuko bukeye kuko yaba wo n'umurenge wa Mwulire, harimo inganda zitandukanye(Icyanya cy'inganda).
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Ms. MUKANTAMBARA Brigitte yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mr. MBONYUMUVUNYI Radjab ubwo yashimiraga abateguye abatanze amahugurwa
Hafashwe ifoto y'urwibutso ubwo hasozwaga amahugurwa ku mugaragaro
Ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo gusoza amahugurwa irimo Gitifu w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel(ubanza iburyo)