Rwamagana: Umugabo wari ugiye gushaka amaramuko yishwe n'umuriro w'amashanyarazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-10 08:03:35 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, ahagana Nibwo mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Ntunga, mu Murenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, humvikanye bwa mbere inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40, wafashwe n'umuriro w'amashanyarazi agahita apfa.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kapfiriyemo nyakwigendera witwa Nganyirende, babwiye BTN ko yapfuye ubwo yari aje gufata(gutoragura) uducupa tuba twashizemo amazi kuri yitwa BUGATI iherereye muri Centeri ya Ntunga yenda gutegana n'inyubako y'urusengero rwa ADEPR Ntunga.

Umwe mu babashije kuvugana n'umunyamakuru w'ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni ariko utarashatse ko hatangazwa imyirondoro ye muri iyi nkuru, yavuze ko byabaye nka Saa Saba z'amanywa igihe yari ari aharunze utwo ducupa hasi aho yari asanzwe adusanga noneho agize ngo adushyire mu mufuka ahita afatwa n'umuriro w'amashyanyarazi auramunyeganyeza ahita yikubita hasi mu kanya gato ahita apfa bikekwa ko aho yari akandagiye hashobora kuba harakoraga urutsinga rw'umuriro dore hari hatose.

Yagize ati" Byabereye kuri BAR yitwa BUGATI iri hafi y'urusengero rwa ADEPR nka Saa Saba z'amanywa, umugabo wari usanzwe uza kuhafata uducupa twashizemo amazi yagiye gufata utundi ahantu twari turunze noneho agiye kudushyira mu mufuka nibwo yafashwe  n'umuriro w'amashyanyarazi ahita apfa".

Aba baturage bavuga ko ubwo umuriro wamufataga, ubuyobozi  bw'Umudugudu wa Kiyovu ndetse n'ubw'Akagari ka ntunga, bwahise buhagera ariko biba iby'ubusa kuko n'ubundi yari yamaze gupfa noneho hahita hitabazwa inzego zisumbuye zirimo iz'umutekano Polisi na RIB.

Ni ikibazo gisa nk'icyatunguranye bitewe nuko muri aka gace hatakundaga kumvikana umuntu wapfuye yishwe n'amashanyarazi kuko ubuyobozi bukunda gukora igenzura ku mazu ahubatse ngo harebwe niba yubatse nabi cyangwa se atateza akaga bityo bagasanga ngo ari igihe cye cyari kigeze ngo apfe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, ZAMU Daniel ubwo yaganiraga na BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru, aho yavuze ko atahamya neza 100% icyishe nyakwigendera cyakora hakaba hakekwa umuriro w'amashanyarazi ndetse ko hatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Agira ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu twayamenye ejo nka Saa Saba z'amanywa, ubwo abaturage baduhamagaraga batubwira ko hari umuntu wishwe n'umuriro w'amashanyarazi, twahise tuhagera nk'ubuyobozi, Pilisi na RIB nabo barahagera ndetse hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane neza icyamwishe. Nubwo tutahamya icyamwishe 100% ariko harakekwa ko yaba yari agiye aho hantu kuhafata uducupa nkuko yari asanzwe ahajya noneho kubwo impanuka akandagira ahantu hatose hashobora kuba harakorwagaho n'urutsinga rushishuye rw'amashanyarazi bigatuma umufata agahita apfa">

Akomeza ati" Tukihagera ntitwabashije kumenya neza imyirondoro ye kuko ntabyangombwa yari yitwaje cyakora mu gitabo cy'umudugudu cyandikwamo abinjira n'abasohoka(kwiyanzuza), twasanze yitwa Nganyirende ariko ntwitamenya aho akomoka gusa turakeka ko ashobora kuba ari uw'i Kigali dore ko hari n'abo mu Muryango we twavuganye b'i Kigali kugirango turebe uko twafatikanya agashyingurwa".

Gitifu ZAMU wihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage kuba maso bakagenzura amazu yabo niba yubatse neza cyangwa niba yesitayemo neza intsinga z'amashanyarazi bitewe nuko impanuka itera idateguje.

Ati: " Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, bakomere kandi nk'ubuyobozi bw'umurenge tubijeje ubufatanye, mu gihe umuryango we wateranye turawuba hafi abashe gushyingurwa ikindi turasaba abaturage kuba maso bakagenzura amazu batuyemo, barebe niba ameze neza, niba yesitayemo neza intsinga z'amashyanyarazi kuko impanuka itera idateguje".

Umurambo wa nyakwigendera Nganyirende uri mu kigero cy'imyaka 40 y'amavuko, wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Rwamagana.

Elias Dushimimana@BTN2025

Related Post