Mu
ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Nibwo Umugaba Mukuru
w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye ku meza mugenzi we w'u
Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye
bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabereye muri Lake Victoria
Serena Hotel iherereye muri Kampala ubwo Gen Mubarakh Muganga yitabiraga
ubutumire yahawe na Gen Muhoozi.
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, yigishije
abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka isomo rijyanye no
kwishakamo ibisubizo kwa Afurika ndetse ko ibihugu bya Afurika bifite
ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bibibangamiye, mu gihe byakoresha neza
amahirwe y’ubufatanye hagati yabyo.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Gen
Muhoozi, buvuga ko ibi biganiro, impande zombi zashimangiye ko zizakomeza
kwifatanya mu kurinda umutekano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’akarere muri
rusange.
Gen Muganga yashimye uburyo yakiriwe muri
Uganda, agaragaza ko afata iki gihugu nk’icye cya kabiri, inyuma y’u Rwanda. Ni
mu gihe kuko cyo yakuyemo ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, ubwo yatorezwaga
mu kigo cya Singo nkuko IGIHE cyabigarutseho mu nkuru yanditse.
Yagize ati “Ndashimira General Muganga ku bwo gusubiza ubutumire bwanjye neza, no kuza guha isomo ry’amahirwe abofisiye bari kwigira amasomo y’abofisiye bakuru muri Jinja.”
Uyu musirikare yifurije kurama umubano
w’ubuvandimwe uri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ati “Umubano w’ubuvandimwe
uri hagati ya UPDF na RDF urakarama! Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”
Gen Muhoozi na we aherutse mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yigishije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abasaba kwibanda ku guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bw’Abanyafurika no kurinda umutekano.