Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-11 10:17:43 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Nibwo Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye ku meza mugenzi we w'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

 

Ni ibiganiro byabereye muri Lake Victoria Serena Hotel iherereye muri Kampala ubwo Gen Mubarakh Muganga yitabiraga ubutumire yahawe na Gen Muhoozi.

 

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, yigishije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka isomo rijyanye no kwishakamo ibisubizo kwa Afurika ndetse ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bibibangamiye, mu gihe byakoresha neza amahirwe y’ubufatanye hagati yabyo.

 

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Gen Muhoozi, buvuga ko ibi biganiro, impande zombi zashimangiye ko zizakomeza kwifatanya mu kurinda umutekano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’akarere muri rusange.

 

Gen Muganga yashimye uburyo yakiriwe muri Uganda, agaragaza ko afata iki gihugu nk’icye cya kabiri, inyuma y’u Rwanda. Ni mu gihe kuko cyo yakuyemo ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare, ubwo yatorezwaga mu kigo cya Singo nkuko IGIHE cyabigarutseho mu nkuru yanditse.

 

Yagize ati “Ndashimira General Muganga ku bwo gusubiza ubutumire bwanjye neza, no kuza guha isomo ry’amahirwe abofisiye bari kwigira amasomo y’abofisiye bakuru muri Jinja.”

Uyu musirikare yifurije kurama umubano w’ubuvandimwe uri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ati “Umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya UPDF na RDF urakarama! Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Gen Muhoozi na we aherutse mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yigishije abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abasaba kwibanda ku guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bw’Abanyafurika no kurinda umutekano.





Related Post